Gicumbi:Abaturage Babangamiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bwa Gare.

Bamwe mu bagenda n’abakoresha ubwiherero bwo muri Gare y’Akarere ka Gicumbi barinubira umunuko ubuturukamo bagasaba ko hagira igikorwa ubu bwiherero bukagira isuku.

Umwe mu baturage baganiriye n’ Akagera Bulletin yagize ati:”Mu by’ukuri uyu munuko uratubangamiye cyane kuko nk’ahantu hahurira abantu benshi ntabwo hakabaye hameze gutya. Urumva nawe uburyo hanukamo kandi byitwa ngo ni muri Gare nyamara iwacu mu ngo birirwa badusaba kugira isuku”.

Undi nawe yagize ati:”Ahantu nk’aha hahurira abantu benshi ntihagakwiye kuba hari umunuko nk’uyu twumva hano muri Gare ya Gicumbi,niharebwe icyakorwa kugira ngo ababukoresha bitazabagiraho ingaruka zirimo no kurwara indwara zituruka ku mwanda”.

Yakomeje agira ati:”Turasaba ababishinzwe wenda kujya bashyiramo imiti kuko bitabaye ibyo umuntu ashobora kuhakura indwara“.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko bagiye kureba ikibazo gihari ngo kibe cyakemurwa mu rwego rwo gukomeza kuhagirira isuku.

Yagize ati:”Icyo tugiye gukora ni ukureba niba ikibazo ari amazi tube twagikemura ndetse tunigisha mbere yo guhana twibukiranya ko isuku ari isoko y’ubuzima”.

Uretse ubwiherero bwo muri Gare ya Gicumbi abaturage basaba ko bwagirirwa isuku n’ubwo mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi basanga nabwo bwagashyizweho uburyo bwo kubugabanyiriza umunuko ngo naho bidakozwe hari abo byazagiraho ingaruka.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *