Iyo ugeze mu isantere y’ubucuruzi ya Ngarama iri mu Murenge wa Ngarama ubona ko iri gutera imbere byihuse, cyane ko iri ku muhanda munini wa kaburimbo uhuza uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi; ukanakomeza uhura n’uwerekeza i Kigali.
Hafi y’iyi santere kandi niho hari ibitaro by’Akarere bya Ngarama, ndetse n’urutare rwa Ngarama rusurwa n’abatari bake, bituma Santere ya Ngarama ibamo urujya n’uruza rw’abantu batandukanye.
Kuri ubu abatuye, ndetse n’abagenda muri iyi Santere ya Ngarama barishimira ko yishyizwemo amatara yo ku muhanda azwi nka ‘public lights’ byaciye ubujura bwabaga muri iyi santere mu masaha ya nimugoroba bwiganjemo ubwambuzi no gushikuza abantu za telefone; ibyatumaga hari abacuruzi benshi bafunga kare birinda ko bagirirwa nabi.
Bamwe mu bakorera muri iyi santere baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuri ubu bagenda ntacyo bikanga kubera ko iyi santere bo bita umujyi wa Ngarama icaniye amatara ku muhanda.
Barakagwira Jean Claude atuye ndetse akanakorera muri iyi santere ya Ngarama, agira ati: “ Hari nk’igihe wazaga uzindutse ugiye nko gutega imodoka ugasanga nta hantu wafatira icyayi hose hagifunze ariko ubungubu guhera saa kumi abantu baba bari gukora habona wagira ngo ni i Kigali, mbere amatara ataraza hari aho utari gutinyuka kunyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri ariko ubu uko umuntu aragenda ntacyo yikanga, kandi n’imikorere yarahindutse; ubu abantu barakora bakageza saa yine na saat anu z’ijoro bagikora.”
Nyiraneza Valentine na we akorere muri iyi santere, yagize ati: “Mbere wabaga uri no kuri moto umujura akabihisha ukajya kubona agucapuje igikapu akagitwara, nta minsi yashiraga utumvise ibikorwa by’urugomo n’ubwambuzi ariko ubu ntibikibaho tugenda ahabona nta kibazo; ibyo rero mbere amatara ataraza ntibyabagaho bahitaga bayikwambura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko bwari ubusabe bw’igihe kirekire bw’abaturage bifuzaga ko isantere yabo yacanirwa kugira ngo abakoreramo bashobore gukora amasaha menshi kandi koko byari bikenewe.

Aragira ati: “Twari twaremereye abaturage ba santere ya Ngarama nka santere y’ubucuruzi kubaha amatara ku buryo abakora ubucuruzi babasha gukora amasaha menshi kuruta ayo bakoraga bitewe n’umwijima, icyo dushima ni uko amatara yahageze ndetse n’abaturage bakaba babyishimiye twizera ko bizagira uruhare ku iterambere ry’abatuye mu Isantere ya Ngarama.”
Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi usanzwe bangana na 37.5% naho abakoresha umuriro uva ku mirasire y’izuba bangana na 32.7% aribyo binga na 70.2% ishyize ku ijansha ry’abafite amashanyarazi muri aka Karere.
Ni mu gihe biteganijwe ko igice cya mbere cy’umushinga RUEAP kizatanga 16.4% kizasiga umubare w’abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi ugeze ku ijanisha rya 86.6% muri uyu mwaka wa 2025/2026.
