Nyagatare: Ibyari ibanga byagiye ahagaragara nyuma y’umukwabu wo kumena litiro 11,500 z’inzoga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’abaturage, bwakoze umukwabu watumye hamenwa litiro 11,500 z’ibinyobwa byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge, bikekwa ko byakorwaga mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga. Muri uwo mukwabu, litiro 10,500 zamenwe mu Murenge wa Mimuli, mu gihe izindi litiro 1,000 zamenwe mu Murenge wa Matimba, bituma mu Karere kose hamenwa litiro 11,500 ku wa 25 Nyakanga 2026.Uruganda rwagaragaye muri ibi bikorwa ni ONGERUBUMENYI LTD (TIN: 103192051), ruherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuli.

Abaturage bavuga ko izi nzoga zabagiragaho ingaruka zikomeyeUmuturage witwa AKIMANA Claudine yavuze ko yishimiye iyangizwa ry’izi nzoga kuko zari zarabaye intandaro y’amakimbirane n’ihohoterwa mu muryango we.”Kuba izi nzoga bazimennye biranshimishije kuko nanjye zangiragaho ingaruka mbi. Umugabo wanjye iyo yazinywaga yatahaga yasinze cyane, rimwe na rimwe agataha saa munani z’ijoro. Byatumaga nkubitwa buri munsi bitewe no kunywa izi nzoga.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko gukuraho izi nzoga ari intambwe nziza mu kurengera ubuzima bw’abaturage. Sibomana Jean Cloude yagize ati: “Nkatwe nk’urubyiruko twishimiye ko izi nzoga z’inkorano zimenwe kuko hari igihe zica abantu. Twiyemeje kujya dutanga amakuru ku hantu zikorerwa cyangwa zigemurirwa rwihishwa kugira ngo bihagarare.

Abaturiye uruganda bavuga ko hari impungenge ku isuku,

Umuturage Murorunkwere Jean d’Arc, utuye hafi y’uruganda, yavuze ko yari asanzwe afite impungenge ku buryo ibinyobwa byakorwagamo.”Usibye kuba rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, n’isuku yaho nayikemangaga. Iyo batangiraga kwenga, hano hafi hose huzuraga umunuko ukabije. Ndasaba ko Leta yakomeza gushakisha ahandi hakorerwa ibintu nk’ibi kugira ngo irengere ubuzima bwacu.“Undi muturage, Mukantabana Adella, yavuze ko yizeye ko guca izi nzoga bizafasha ingo nyinshi kubona amahoro no kwiteza imbere.

Igenzura ryagaragaje itandukaniro hagati y’ibyerekanwaga n’ibyakoreshwaga

Nk’uko ubuyobozi bwabigaragaje, uruganda rwari rwarerekanye ibikoresho bya kijyambere bitunganya izi nzoga birimo:Imashini za kijyambere,Urwina rw’ibitoki,Isukari,Tangawizi.Nyamara, igenzura ryagaragaje ko ibyo bikoresho atari byo byakoreshwaga mu musaruro wa buri munsi

Abaturage bibajije impamvu uruganda rwavugaga ko rukora urwagwa rw’ibitoki ariko ntihagaragare ibitoki bihagije, ahubwo hagasangwa isukari nyinshi n’indi misemburo itajyanye n’ibyo rwatangazaga.

Mayor Kakooza Henry

Umuyobozi w’ akarere w’ Agateganyo bwana Kakooza Henry yavuze ko igenzura ryasanze ko uruganda rwerekanaga udushashi tubiri tw’imisemburo yabugenewe, ariko amakuru agaragaza uko bagiye barangura kuri TIN number yerekanye ko rwatumizaga cyane Pakimaya, umusemburo usanzwe ukoreshwa mu guteka imigati n’amandazi.

Yavuze kandi ko ibi byagaragaje ko hari gukorwa ibinyobwa hifashishijwe imisemburo itabugenewe, ndetse ko ibyinshi muri byo byari bigizwe ahanini n’isukari aho kuba umutobe w’ibitoki nk’uko byatangazwaga.

Yanagaragaje ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ingaruka z’ibi binyobwa ku buzima bw’ abantu, birimo abantu bahumye amaso, abarwaye bikomeye ndetse n’abapfuye.Yatanze urugero rw’uko mu Murenge wa Rwimiyaga, abantu 42 baherutse kujyanwa kwa muganga nyuma yo kunywa ibi binyobwa, avuga ko iyo batihutishwa kubitaro hari kuvamo abahasiga ubuzima.

Mu binyobwa byagaragaye ko bikorwa n’uru ruganda harimo: Nezerwa, Umuco, Iramiro, Umurava, Igicumbi Hari n’ibindi bitashoboye kumenyekana muri uwo mukwabu.

Dutunganya iyi Nkuru twagerageje kuvugisha Nyiri ururuganda Saverina Mukandori ngo nawe twumve icyo abivugaho ariko ntabwo byadukundiye kumubona haba kumurongo wa telephone cyangwa imbonankubone.

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru

Nyuma y’iki gikorwa, abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku gihe ku bikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa ubuzima bw’abaturage. Banashishikarijwe kurwanya ibiyobyabwenge, gutoza urubyiruko gukora ibikorwa bibateza imbere, kwita ku isuku n’isukura, kwishyura Mituweli no kurwanya indwara z’amatungo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko buzakomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’abaturage mu gukurikirana inganda cyangwa abantu bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no kubahiriza amategeko agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *