Niyitugize Florence uzwi nka Marina muri Bar yo mu karere ka Gicumbi izwi nka Opposite Pub kwa Coach yizihije isabukuru y’imyaka 24.
Uyu yayabonye izuba Tariki ya 3 Kanama 2003 avukira mu Mudugudu wa Gatare akagari Gatsibo mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo ahazwi nka Gatsibo k’imitoma.
Uyu yemeza ko akimara kwiga mu mwaka wa Mbere w”amashuri yisumbuye yahise abireka yigira guhiga amafaranga kuko yabonaga ntabushobozi iwabo buhari.
Aganira n’ikinyamakuru Akagera Bulletin yagize ati:” Nishimiye kuba muri Opposite Pub kwa Coach nk’umuryango wanjye mbanye nawo muri iyi minsi gusa bantunguye bamfasha kwizihiza isabukuru y’amavuko yanjye”.
Yakomeje agira ati:”Ndashimira umuyobozi wa Opposite Pub ugerageza gufata abakozi nk’abana be ni ukuri ni umubyeyi wacu twese nk’abakozi be turamukunda,icyo nashishikariza urubyiruko nabo bamugane bamwigiraho byinshi”.
Ubwo umuyobozi wa Opposite Pub kwa Coach Nyirimanzi Philbert, yaganiraga natwe yavuze ko aterwa ishema no kubona abo akoresha batera imbere
Yagize ati:”Njyewe nishimira kubona abo nkoresha batera imbere nk’urugero hari abo nakoresheje basigaye bikorera kugeza n’ubu baA kunshiimira banashimira ndetse twe batwita ababyeyi kuko na Mama wabo baramukunda”.
Kugeza ubu Opposite Pub ikoresha abakozi bagera mu icumi kandi bose bahembwa neza nkuko ubuyobozi bubivuga ndetse bakaba bahabwa n’ibyemezo by’ishimwe n’akarere ka Gicumbi.
Nyirimanzi Philbert uzwi nka Coach ni umupapa w’abana babiri akaba bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere mu gutoza imikino y’abantu bafite ubumugo mu mupira w’amaguru ndetse akaba ari umutoza w’imikino y’abantu bafite ubumuga mu mikino ya Sitball na SittingVolleyball.
Leave a Reply