APR FC yatomboye Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2026/27.

Ni Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 6 Nyakanga 2026 yasize umukino wa mbere uzabera muri RDC hagati ya tariki 4-6 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 11-13 Nzeri 2026.Ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo amahirwe menshi izahura na Zamalek yo mu misiri ifite amahirwe menshi yo gusezerera AS Port yo muri Djibouti.

Ni mu gihe mucyeba wayo Rayon Sports FC iratangira urugendo rwayo mu mikino ya CAF Confederation Cup ihura na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroon mu mukino w’ijonjora rya mbere.

Ni mu gihe kandi iyi Rayon Sport iza guhura na Gormahia yo mu gihugu cya Kenya mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA KAGAME CUP 2026 kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya Saa Moya nyuma yo gusezerera Alhilal yo muri Sudan.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *