ROSS KANA YASEBYE UBWO IBYUMA BYAMUZIMIRAGAHO ABAFANA BATARANYURWA.

Umuhanzi Rubangura David Uzwi cyane nka Ross kana yinjiye kurubyiniro abafana bamwitezeho ibitangaa ariko batengushywe nuko ibyo bari bamwitezeho ntanakimwe babonye,

Uyu muhanzi Igisebo yagiriye imbere y’ abafana cyabanjirijwe nicyo yagiriye Gitaramo yakoze kuwa 17/07/2026 mukabari kitwa la classic gaherereye mu mugi wa Nyagatare haruguru ya Gare ubwo banyiri akabari bari biteze ko aza gutaramira abasanzwe bahaza akazana n’ abakiriya bashya kuri uwo munsi ariko abitabiriye iki gitaramo nabo ubwabo batunguwe no kubona kuzana uyu musitari birutwa no gutumira abahanzi basanzwe bazwi muri uyu mugi wa Nyagatare.

Mbere yuko igitaramo Mtn Iwacu na muzika kiba uyu Ross kana niwe washyize imbaraga muguhamagara abafana be bo mu karere ka Nyagatare ababwira ko abazaniye ibitangaza bigaragara ko nawe ubwe yari yiteze abafana benshi Dore ko Ubusanzwe uyu muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo z’ urukundo bivugwa ko avuka Nyagatare , kandi Uyu muhanzi bivugwa kubera injyana aririmba akunzwe cyane n’abigitsina gore,

Umwe mubakoresha Imbugankoranyambaga uzwi “Umuhashyi” mubutumwa yanyujije kurunuga rwe rwa x yahoze yitwa Twitter yanditse agira ati “Uyu ROSIKANA ntibavugako ari mubakunzwe n’abakobwa hano mu igihugu ra??, None bose babonye aje bahita bigira gufata ibinyobwa bya Burarirwa.”

Umuhashyi kandi yongeye anenga Ross kana kubijyanye no kiza kurubyiniro afite telephone mu mufuka agira ati “Reka bagende n’ubundi ntamuhanzi wazanye telephone kuri stage iri mu umufuka”.

Umwe mubafana b’ inkoramutima ba Ross kana waganiriye n’ ikinyamakuru Akagerabulletin.com abazwa kubijyanye n’ igisebo umuhanzi yihebeye ahura nacyo yanga kugira icyo avuga ahubwo aravuga ngo Akunda Riss kana anavuga ko ashaka ko agaruka kurubyiniro.

KABATESI T Hope yatangarije Akagerabulletin.com ko atahanye ibyishimo ati “Nubwo naje nje kureba Ross kana akaba yantengushye ariko nibura Kivumbi na Bushali bampaye ibyishimo bidasanzwe”. Ibi kandi yavuze abihuriyeho n’ abantu benshi dore ko bakomeje bavuga ko abahanzi Kivumbi king , Bushali na Amalon aribo bahanzi bitwaye neza kurubyiniro kurusha abandi. Abandi bakavuga ko batunguwe n’ umuhanzi Tom close Aho batari biteze ko ari bubasusurutse

Ubusanzwe Ibitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika ni ibitaramo buzenguruka igihugu bikaba bitegurwa na EAST AFRICAN PROMOTORS RWANDA Umuterankunga mukuru akaba Mtn Rwanda, Bralirwa n’ abandi baterankunga batandukanye.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *