Rusizi:Abanyarwanda batashye bava mu mashyamba ya Congo bavuga ko bari baratewe ubwoba ko nibataha bazabica.

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 5/08/2026 ku mupaka wa Rusizi ya mbere hakiriwe abanyarwanda 17 batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko impamvu bari baratinye gutaha ari amagambo bagiye babwirwa na bagenzi babo ko utashye mu Rwanda ava muri Congo Bamwica.

Ntabanganyimana Claude umwe mu rubyiruko watahutse yagize ati:”Papa atarapfa yaratubwiraga ngo iyo ugeze mu Rwanda uvuye mu mashyamba ya Congo bahita bakwica noneho twe tukamubaza impamvu akatubwira ko babihimuraho kubera ko basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 natwe tukibaza impamvu kandi twe tutarabigizemo uruhare”.Yakomeje agira ati:”Ibyo batubwiraga twasanze atari byo kuko mu Rwanda Ari amahoro batwakiriye neza ubu natwe tugiye gufatanya n’abandi kubaka igihugu”.

HABIMANA Alfred umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu asaba Abanyarwanda bose bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.Yagize ati:”Icyo twasaba Abanyarwanda bakiri muri Congo mu mashyamba ni ugutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyababyaye bakirinda kumva amagambo avuga ko utashye yicwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu HABIMANA Alfred.

Abanyarwanda batashye bava mu mashyamba ya Congo harimo abagabo batatu,abagore Icumi ndetse n’abana 4.Aba bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi aho bazahamara igihe gito bagahita basubizwa mu buzima busanzwe.

Abanyarwanda batashye BAVA mu mashyamba ya Congo

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *