GATSIBO: ABATURAGE BA NYAGIHANGA NA NGARAMA BARI MU BWIGUNGE BITEWE N’IYANGIRIKA RY’IKIRARO CYA CYAMUGANGA

Abaturage bo mu Mirenge ya Nyagihanga na Ngarama mu Karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi bw’Akarere kububakira ikiraro cyo mu gishanga cya Cyamuganga cyangiritse, bavuga ko cyabahagaritse mu migenderanire n’imihahiranire.

Iki kiraro gihuza Imirenge yombi mu rugabano rw’Akagari ka Ngarama (Ngarama) na Gitinda (Nyagihanga). Kugeza ubu abaturage bavuga ko kugera ku isoko rya Ngarama, ku bitaro bya Ngarama ndetse no kugeza umusaruro wabo ku isoko bibagoye.

Hakuzimana Lambert, utwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Ngarama yagize ati: “Nkatwe dukoresha uyu muhanda dutwara abantu i Mayange turagorwa cyane. Urabona ko iki kiraro cyamaze kwangirika. Utanyuze aha byagusaba kuzenguruka kure kandi mazutu yarahenze. Dupfa kwihengeka tukakinyuraho uko kiri. Icyo twasaba, mudukorere ubuvugizi iki kiraro gikorwe.”

Mukahigiro Alphonsine, wo mu Kagari ka Gitinda yagize ati: “Dufite abarwayi bava Gitinda hejuru bajya kwivuza i Ngarama, tugira ubuhahirane ku isoko, ndetse iyo tuva Mayange dutwaye umusaruro w’ibitoki n’ikawa ku isoko biratugora. Iki kiraro kiraduhangayikishije, badufashe gikorwe imirimo yacu ikomeze nta nkomyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ubwo yaganiraga na Akagerabulletin, yavuze ko iki kiraro kiri mu byo babaruye bikenewe gukorwa. Yagize ati: “Icyo kiraro kiri mu byo twabaruye bikenewe gukorwa. Ikiba gisigaye ni ugushaka ingengo y’imari kugira ngo dutangire tugikore.”

Meya Gasana yakomeje asaba abaturage kwirinda gukoresha iki kiraro cyangiritse mu gihe kitarakorwa. Ati: “Icyo twasaba abaturage ni ukuba bakoresha izindi nzira zitabashyira mu kaga mu gihe iki kiraro kitarakorwa, mu rwego rwo kwirinda ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Bategereze kibanze gikorwe, ubuhahirane n’imigenderanire bizongere bisubukurwe.”

Umurenge wa Nyagihanga ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ukaba ugizwe ahanini n’ubuhinzi bw’ikawa n’urutoki. Abaturage bavuga ko mu gihe cy’umwero bagorwa no kugurisha umusaruro wabo kuko nta modoka ibasha kugera muri ako gace, hakoreshwa moto n’amagare gusa, bi nibyo bituma bunamwaho n’ababagurira ku giciro gito (Abamamyi).

Abaturage barasaba ko iki kiraro cyakorwa vuba, kuko ngo ari cyo gisubizo cy’ibibazo byose bahura nabyo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *