Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 6 Ukwakira 2026, Mu mudugugu wa Rutete, mu Kagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe ho mu karere ka Nyagatare niho havugwa urupfu rwumusaza wimyaka 64 NSENGIYUMVA Francois wari usanzwe ari umukuru w’ Umudugudu w’ umusigire wa Rutete.
Amakuru avuga ko uyu Nyakwigendera yabyutse ahagana saa Yine z’ Ijoro zo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026 ajyanye n’abandi kuzimya inkongi y’umuriro yari iturutse ahatwikirwa amakara mu ishyamba ryumuturage, maze yahagera umuriro ukamuzibiranya akisanga yituye mu mukoki ari naho umuriro wamusanze.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’ Akagari ka Gataba UWIHANGANYE Sadurack aganira n’ umunyamakuru wa AkageraBulletin yahamje ibyaya makuru ndetse anasobanura uko bayamenye. Yagize ati: Ahagana saa yine z’ijoro hari ishyamba risanzwe ritwikirwamo amakara ryafashwe n’ inkongi y’ umuriro, noneho uyu wari umukuru w’ umudugudu w’ umusigire wa Rutete ajyana n’ Abandi baturage gutabara agezeyo umuriro umubana mwinshi,bitewe n’ imbaraga nke kuko yari akuze yitura hasi ahantu harehare hahanamye maze umuriro umusangamo natwe twabimenye mu gitondo cyuyu munsi.
Ubusanzwe Nyakwigendera NSENGIYUMVA Francois mbere yuko aba umukuru w’ Umudugudu w’ umusigire yari asanzwe ari umujyanama w’ Imibereho myiza mu Mudugudu.
Ubwo Twakoraga iyi nkuru, inzego z’ umutekano yaba Polisi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB bari bakiri ahabereye ibi byago.
Leave a Reply