Nyagatare: Kuri uyu Kabiri Tariki ya 6 Ukwakira 2026 mu Karere ka Nyagatare haberaga ibiganiro byabagize amahuriro y’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi,hagamijwe kuganira ku mateka yigihugu ndetse nurugendo rw’Ubudaherawa mu myaka 32 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro baganiriye n’ Ikinyamakuru AkageraBulletin bavuze ko ibi biganiro bigiye kubafasha kwigira ku mateka bagasigasira ibyagezweho.
NSENGIYUMVA Jean Claude umunyeshuri wo muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyagatare akaba n’ umuyobozi wa Unity Club muri iyi Kaminuza yagize ati: nk’ Umuntu uba muri Unity Club nungutse ibintu byinshi bisanga ibyo nari nsanzwe nzi,aho nabonye amakuru atandukanye ndetse twanasobanuriwe amwe mu mateka aho twayahawe nabantu babayeho muri ibyo bihe. Yakomeje agira ati Icyo tujyanye rero, nuko tugiye kugira ibyo duhindura ku byo twakoraga kuko hari byinshyi twumvishe aho tugomba kubikoresha twitonze kuko twumvishe aho igihugu cyacu cyavuye ko ari twe tugomba gusigasira ibyagezweho.
Mu ijambo ry’Ikaze,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Nyakubahwa Rubingisa Pudence, na we yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Unity Club n’izindi nzego zagize uruhare mu gutegura iki gikorwa. Yavuze ko iri huriro ari umwanya wo kuganira, gusangira ubuhamya no gufata inshingano zo gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Rubingisa kandi yagarutse ku mateka y’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko yagize ibihe birimo isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuvutswa amahirwe n’uburenganzira kwa bamwe, ariko anagaragaza uruhare rw’aka gace mu rugendo rwo kubohora u Rwanda.
Yashimangiye ko ibyagezweho mu Ntara y’Iburasirazuba byubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda yo gushyira hamwe mu kubaka igihugu.
Mu ijambo rye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Hon.Marie Solange KAYISIRE wari umushyitsi mukuru yavuze ko ibiganiro nkibi ari umwanya wo gusubira ku mateka y’igihugu, kureba aho abanyarwanda bageze mu rugendo rwo kubaka ubumwe ariko kandi hakagaragazwa n’ ibikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho birusheho gukomezwa.
Yagize ati: Ibi biganiro ni umwanya mwiza aho abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abandi bafatanyabikorwa bicara bakaganira ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo no gufata ingamba ku nzitizi zikigargara.
Igipimo cy’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa kigaragaza ko Intara y’ Iburasirazuba iri kuri 92.2%, akarere ka Nyagatare na Gicumbi biri kuri 95.9%,naho Gatsibo ikaba iri kuri 96.2%.
Amwe mu mafoto Yaranze Igikorwa.
Leave a Reply