Kayonza:Uwakoraga umwuga wo kwicuruza yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’uwo bararanye.
Amakuru y’urupfu rwa Ishimwe Liliane wari uzwi ku izina rya Teta wari utuye mu isantere ya Gasogororo ho mu kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange,akarere ka Kayonza,rwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane Tariki ya 30 Nyakanga 2026 bikekwa ko uyu mugore yaraye yishwe n’umugabo bararanye kuko ngo yarasanzwe akora uburaya.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu hari uwo bari biriranywe basangira inzoga ibyo bakeka ko yaba yishwe n’uwo mugabo bari biriranywe basangira.Umwe yagize ati:”Ejo yazanye n’umugabo hano mu Isantere amugurira inzoga ya Knowles maze bahita batahana bajya kwa Teta gusa haciye mo umwanya twumva induru iri kuvuga ubwo twahageraga twasanze Teta yapfuye yambaye umwenda w’imbere gusa (Ikariso) icyakora uwo mugabo twahamusanze atubwira ko yamwishe kubera kunanirwa kumvikana ku biciro”.Undi nawe yagize ati:”Nukuri rwose byaduteye ubwoba kuko uwo mugabo we yatwibwiriye ngo turire twihanagure ngo kuko yamaze gupfa”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamduni Twizeyimana yemeje aya makuru ndetse anagira inama atanga.Yagize ati:”Polisi twagezeyo dusanga ingufuri ikingiye inyuma turebeye mu idirishya tubona harimo uwo mugabo ndetse n’uwo mugore ariko bigaragara ko we yari yapfuye ubwo twahise twica urugi ngo tubone uko tugeramo imbere maze uwo mugabo ahita atabwa muri yombi”.Yakomeje agira ati:”Mu makuru twahawe n’abaturage ngo nuko bumvishe umuntu ataka mu ma saa Cyenda barungurukiye mu idirishya babona uwo mugabo ari ku muniga niko guhita bamukingirana bahamagara Polisi maze itabaye uwo atabwa muri yombi naho umurambo wo watwawe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma”.
Nyakwigendera Ishimwe Liliane asize abana babiri aho umukuru afite imyaka ibiri naho umuto akagira amezi atanu.
Leave a Reply