Burundi: Abantu umunani bapfiriye mu muvundo wabereye mu giterane cya Chris Ndikumana

20 Nyakanga 2026 Polisi y’u Burundi yatangaje ko abantu umunani bahitanywe n’umuvundo wabereye mu giterane cy’umuvugabutumwa Chris Ndikumana cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 18 Nyakanga 2026.

Chris Ndikumana, washinze umuryango w’ivugabutumwa Kanguka, ni umwe mu bavugabutumwa bafite abayoboke benshi mu Burundi no mu bindi bihugu. Ibiterane ategura bikunze kwitabirwa n’imbaga y’abaturuka impande zitandukanye.

Iki giterane cyabereye ku kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga rya ETS Kamenge cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, barimo n’abagenze urugendo rw’iminsi ibiri cyangwa itatu ndetse n’abaturutse mu mahanga.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga nyuma y’uko igiterane kirangiye. Mu gihe abantu benshi basohokaga icyarimwe, habaye umuvundo ukomeye bituma urukuta rwari ku marembo rubagwira.

Umwe mu bari bitabiriye yagize ati: “Abantu bari benshi cyane kandi bose bashakaga gusohokera icyarimwe.”

Mu bahasize ubuzima, batandatu bajyanywe mu Bitaro bya Roi Khaled, aho kandi hakomeje kuvurirwa bane bakomerekeye muri iyo mpanuka. Abandi babiri bapfiriye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge, na ho hakaba hari abandi batanu bakomeretse bari gukurikiranwa n’abaganga.

Ku wa 20 Nyakanga 2026, Chris Ndikumana yashimiye abantu bose bitabiriye iki giterane, avuga ko cyaranzwe n’ibikorwa by’Imana mu buryo bwihariye.

Yagarutse kandi ku mpanuka yabaye, yihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse anasabira abakomeretse gukira, asaba Imana gukomeza guha imbaraga imiryango yahuye n’iki cyago.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

One response to “Burundi: Abantu umunani bapfiriye mu muvundo wabereye mu giterane cya Chris Ndikumana”

  1. Nkurunziza Moses Avatar
    Nkurunziza Moses

    Nibyo, amakuru avuga ko abantu umunani bapfuye abandi icyenda bagakomereka mu muvundo wabereye i Bujumbura, mu Burundi, nyuma y’igiterane cy’amadini cyari kiyobowe na pasiteri Chris Ndikumana. Polisi y’u Burundi yavuze ko byabaye ubwo abantu benshi bashakaga gusohoka icyarimwe igiterane kirangiye, bigatera umuvundo ukomeye.

    Birababaje cyane kubona abantu bahitanwa n’impanuka nk’iyi. Imana ikomeze ihumurize imiryango yabuze abayo, ikize abakomeretse. Ibi bitwibutsa akamaro ko gutegura neza ibikorwa byitabirwa n’abantu benshi, hagashyirwaho uburyo bwo gucunga umutekano no kwirinda impanuka nk’izi. 🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *