Isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga yagabanyutseho 36% mu 2025

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko mu 2025 ingano y’isukari u Rwanda rwatumije hanze y’igihugu yagabanyutse ku kigero cya 36,5%.

MINICOM yavuze ko mu 2025, ingano y’isukari itumizwa hanze y’igihugu yagabanyutse igera kuri toni 195.610 ikaba yaraguzwe miliyari zirenga 212 Frw ivuye kuri toni ibihumbi 308 zaguzwe miliyari zirenga 348 Frw mu 2024.

Isukari yinjijwe mu Rwanda ikubiye mu bwoko butandukanye kuko harimo ikoreshwa n’inganda mu gukora ibinyobwa n’ibiribwa ndetse n’ikoreshwa mu ngo z’abantu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yabwiye The New Times ko impamvu isukari yatumijwe hanze yagabanyutse ari uko mu Rwanda hashyizwe imbaraga mu nganda ziyitunganya.

Ati “Impamvu isukari itumizwa hanze y’igihugu yagabanyutse ni ukubera ko abantu bayikoresha basigaye bakoresha isukari nkeya ndetse n’inganda ziyitunganya mu Rwanda zongereye ingano zitunganya.”

Yakomeje avuga ko isukari idatunganyijwe yoherezwa mu mahanga ngo itunganywe neza mu nganda yagabanyutse mu 2025 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ati “Indi mpamvu yatumye isukari itumizwa hanze y’igihugu igabanyuka ni ukubera ibiciro ku masoko byagiye bituma abantu bahindura cyangwa bareka bimwe mu byo bakunze gukoresha.”

Nubwo isukari yatumijwe hanze y’igihugu yagabanyutse mu 2025, iyatumijwe mu 2024 yageraga kuri toni ibihumbi 308 ikaba yaratanzweho arenga miliyoni 238$, imibare ikaba yaragaragazaga izamuka rya 24% mu 2023 kuko hatumijwe ifite agaciro ka miliyoni 192$.

Muri Kamena 2025, Ubuyobozi bw’Uruganda rukora isukari mu Rwanda, Kabuye Sugar Works, bwabwiye IGIHE ko hari umushinga bari kuganiraho na Leta uzasiga hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 6000 ku mwaka ku buryo bizakomeza kugabanya ingano y’isukari u Rwanda rutumiza hanze.

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rukora toni ibihumbi 17 [z’isukari] ku mwaka. Rwatangiye gukora mu 1967 rusya toni 50 z’ibisheke ku munsi, rwagura ibikorwa mu bihe bitandukanye kugeza ubu rusya toni 600 z’ibisheke.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

One response to “Isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga yagabanyutseho 36% mu 2025”

  1. A WordPress Commenter Avatar

    Hi, this is a comment.
    To get started with moderating, editing, and deleting comments, please visit the Comments screen in the dashboard.
    Commenter avatars come from Gravatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *