NYAGATARE: ABATURAGE BO MU MURENGE WA KATABAGEMU BARASABA KWISHYURWA AMAFARANGA Y’ INGURANE YAHANYUJIJWE AMASHANYARAZI

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gashenyi, mu Kagari ka Katabagemu, mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze umwaka wose bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi, kugeza ubu bakaba batarazihabwa.

Aba baturage bavuga ko insinga z’amashanyarazi zanyujijwe mu mirima yabo, hagatemwa ibiti birimo avoka, ibigori, urutoki n’ibindi, basezeranywa ingurane ariko kugeza ubu bakaba batarayihabwa. Umwe mu baturage waganiriye na AkageraBulletin yagize ati:”Baje baca mu mirima yacu, batema imyaka yacu irimo ibigori n’urutoki bavuga ko bazaduha ingurane kuko bari bamaze no kutubarira amafaranga bazaduha. Hashize umwaka umwe nta kintu turabona. Turasaba ko batwishyura kuko twarahombye. Ahari avoka ntitukizibona, bityo rero bakihutishije kutwishyura.”Undi muturage na we yagize ati: “Bambwiye ko bazampa ingurane y’ubutaka n’ibiti byanjye by’avoka byatemwe. Nagiye ku Murenge inshuro nyinshi bambwira ngo nizere. Ariko abana banjye barasonza nkabura icyo kubaha kuko aho nakuraga ntihagihari, ubutaka ntibukiri gukoreshwa, duhora twibaza tuti ‘ese ingurane izaza ryari?’ Nibadufashe badukure muri ubu bukene badushyizemo.”

Abaturage bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bishyuwe, ariko bo bakaba barasigaye, ibyo bituma bibaza impamvu bo basigaye batishyuwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu MATSIKO Gonzague, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bakirimo kugikurikirana n’inzego zibishinzwe, na cyane ko hari bamwe muri bo bamaze kwishyurwa. Yagize ati: “Ikibazo cy’ingurane z’abaturage ba Katabagemu ahanyujijwe amashanyarazi turakizi. Ni ikibazo kiri mu nzego zibishinzwe zirimo REG, kuko hari n’abatangiye kwishyurwa, bityo n’abandi bazayahabwa. Ikibazo kibamo usanga hari abadafite ibyangombwa by’ubutaka, bityo bakabanza kubishaka kugira ngo babone guhabwa ingurane zabo.“

Itegeko rigenga uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange ryo mu mwaka wa 2015, riteganya ko nubwo nta muntu wemerewe kubuza ko igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, rinateganya ko icyo gikorwa gikorwa ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa indishyi ikwiye mu gihe cy’iminsi 120. Iyo bigeze nyuma y’amezi 4 babaruriwe ariko ntibishyurwe, bahabwa inyungu ya 5%, ibyo aba baturage ba Katabagemu bahera basaba ko izi ngurane zakwihutishwa kuko ngo ari zo zingiro ry’imibereho yabo.

Ivan Damascene IRADUKUNDA I Nyagatare

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *