Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye cyasize imiryango 344 yo mu Karere ka Gatsibo yari isanzwe ibanye mu makimbirane yiyemeje kuyareka no kubana mu maho

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, ubwo mu Murenge wa Ngarama hasozwaga iki cyumweru cyatangiye ku wa 21 Nzeri 2026.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko muri iki cyumweru habaye ibikorwa bitandukanye bigamije gukemura amakimbirane mu miryango, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri iki cyumweru abangavu barenga 365 babyariye iwabo bahawe serivisi zigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, harimo n’ubujyanama mu by’amategeko.

Yavuze kandi ko abantu 88 bafite ibibazo by’amategeko bahujwe n’abajyanama mu by’amategeko bazwi nka Maji, kugira ngo babafashe kugeza ibibazo byabo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye twakoze byinshi. Abangavu barenga 365 babyariye iwabo bahawe serivisi zibafasha kubasubiza mu buzima busanzwe ndetse n’ubujyanama mu by’amategeko.”

Meya Gasana yavuze ko imiryango 344 yari ifitanye amakimbirane yagiranye ibiganiro, ikiyemeza kuyareka. Yongeyeho ko mu miryango yari yiyandikishije muri iyi gahunda, 84 ku ijana yahisemo gusezerana imbere y’amategeko.

Umuryango wavuye mu makimbirane

Bamwe mu miryango yitabiriye gahunda zo gukemura amakimbirane bavuga ko ubujyanama bahawe bwabafashije guhindura imibanire yabo.

Ntabareshya Evariste, wo mu Murenge wa Ngarama, yavuze ko mbere yari afite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi, bikaba byaratumaga ataha akubita umugore we, abana bakiruka bagahunga.

Avuga ko nyuma yo kuganirizwa no gufashwa binyuze muri gahunda ya Mvura Nkuvure, yafashe icyemezo cyo guhindura imyitwarire no gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko. Ati: “Umugore wanjye nabaga ntashye nasinze nkamuhoza ku nkeke nkamukubita, abana bakiruka bagahunga. Haje Mvura Nkuvure baranyigisha, nanjye ndafashwa mpita niyemeza gusezerana n’umugore wanjye.”

Ntabareshya yavuze ko kugeza ubu umuryango we ubanye neza, anagaragaza igikomere afite ku mubiri avuga ko yagikomerekejwe n’umugore we mu gihe bari mu makimbirane. Umugore we, Florence Ntamirenge, na we yavuze ko amakimbirane yari yarageze aho ahunga urugo kubera ihohoterwa n’ubukene bwari bubarimo.

Ati: “Umugabo wanjye yatahaga yasinze agataha ankubita, nanjye nkirwanaho. Nageze aho mfata icyemezo cyo kugenda njya gucumbika, musigana n’abana.”, Yavuze ko nyuma y’uko umugabo we afashijwe na Mvura Nkuvure, yamusabye gusubira mu rugo, ariko ko yabanje kubyanga kubera ubwoba.

Ati: “Nari nzi ko ashaka kunyica, ariko yakomeje kunsaba imbabazi. Ngeze aho ndabyemera, ngeze mu rugo mbona yarahindutse. Ubu iyo abonye amafaranga arayazana tugahaha, nta kibazo dufite. Ni yo mpamvu twahisemo gusezerana imbere y’amategeko.”, Uyu muryango usaba indi miryango ikibanye mu makimbirane gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo, bavuga ko amakimbirane agira ingaruka ku bana, ku bukungu bw’urugo no ku mibereho y’umuryango muri rusange.

Guhashya amakimbirane no gusubiza abana ku ishuri

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gusoza icyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yashimiye imiryango yavuye mu makimbirane ndetse n’iyafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko. Yabasabye gukomeza kubaka imiryango ishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’uburinganire.

Ati: “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire iyi miryango yabashije gusezerana. Ni intambwe ikomeye mwateye, kandi hari n’abandi mwashobora kuba musize mu rugo batarafata icyo cyemezo. Turabasaba gukomeza kubabera urugero.”

Dr Nyirahabimana yavuze ko kuba icyumweru cy’ubukangurambaga cyasojwe bidakwiye gufatwa nk’iherezo ry’ibikorwa byo gukemura ibibazo byagaragajwe.

Iki cyumweru kandi cyasize abana 217 bari barataye ishuri basubiye mu mashuri, barimo abangavu 52 bari barabyaye na bo basubijwe ku ishuri.Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’Uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye.”

Mu gusoza iki cyumweru, hanatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho abitabiriye basabwe kuzitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa bizabera hirya no hino mu gihugu bigamije gukomeza kwimakaza ubumwe n’imibanire myiza mu Banyarwanda.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *