Mu gihe ubuvuzi bw’inzobere bukomeje kugaragara nk’inzozi ku batuye mu bice by’icyaro, Akarere ka Kirehe kabonye igisubizo cyihariye cyazanye ihumure ku barwayi benshi bari bamaze igihe kirekire barwaye badafite ubushobozi bwo kwivuza.
Kuva ku wa 06 Mata 2026, inzobere z’Abaganga zaturutse mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Bitaro bya Kirehe, mu gikorwa kiri muri gahunda ngarukamwaka y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage(Community Outreach).
Izi nzobere zavuye indwara zitandukanye zirimo iz’imbere mu mubiri, amagufa n’ingingo, amenyo, izikenera kubagwa, amatwi, amazuru n’ubuhumekero, indwara z’uruhu, iz’abana, iz’abagore no kubyara, ndetse n’iz’imyanya ndangagitsina y’abagabo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kirehe, Dr. Niyonkuru Ainé Ernest, yabwiye MUHAZIYACU ko iki gikorwa cyahinduye ubuzima bwa benshi mu buryo bufatika.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere mu Karere ka Kirehe hari habaye ibikorwa by’ubuvuzi aho abarwayi bafite ibibazo bitandukanye badafite ubushobozi bwo kujya kwivuriza i Kigali cyangwa ahandi baba boherejwe bavuwe ku buntu mu gihe cy’ukwezi.”
Akomeza agira ati: “Icyagaragaye n’uko dufite abaturage benshi bafite ibibazo by’ubuzima bakeneye kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi akaba ari nayo mpamvu mu mibare twakiriye twavuye abasaga ibihumbi bitanu ariko bikaba bigaragara ko hakiri umubare munini w’abaturage basaba serivise z’ubuvuzi.”
Yongeyeho ko ubwinshi bw’abakeneye ubuvuzi bugaragaza ko hakenewe ko ari ibishoboka iki gikorwa cyajya kiba buri mwaka, kugira ngo serivisi z’ubuzima zegerezwe abaturage kurushaho.
Yavuze ko mu ndwara zagaragaye cyane, harimo iz’imbere mu mubiri, iz’abagore, amagufa n’ingingo ndetse n’izisaba kubagwa, aho abarwayi barenga 200 bategereje kubagwa, gahunda yo kubabaga ikazakomereza mu kwezi kwa Gicurasi kugeza bose bahawe ubuvuzi.
Ubuhamya bwa bamwe mu bavuwe MUHAZIYACU yaganiriye nabo bugaragaramo gushima cyane ibi bikorwa by’Ingabo, by’umwihariko ku buvuzi begerejwe bwatanzwe n’Abaganga n’inzobere kandi ku bintu.

Mukotanyi Denis wo mu Murenge wa Musaza, uvuga ko yari amaze igihe kinini afite ikibazo gikomeye cy’ivi, yavuze ko ubuvuzi bw’izi nzobere bwamubereye igisubizo cyari cyaramunaniye kubona.
Ati: “Nari naravunitse ivi ryaracitsemo kabiri naragerageje kwivuza mu yandi mavuriro ariko kubera y’uko byabaga bihenze, bigoye, biruhije bahora bambwira ngo nzagaruke. Ubu ndashimira cyane iki gikorwa byaradutabaye benshi ntabwo twari kubasha kwivuza.”
Undi witwa Minani, wari umaze imyaka 10 afite ikibazo cy’imvune ku kibuno, yavuze ko atigeze amenya uburemere bw’indwara ye kugeza ubwo ahuye n’izi nzobere.
Ati: “Nari nzi ko ari igikomere gisanzwe no kigo Nderabuzima byaranze ariko naraje baransuzuma, banshisha mu cyuma, basanga ni umutsi wakomeretse utonyanza amazi make mu dusabo tw’umugabo; ubwo twarabyimbaga nkibaza uburyo iyo umuntu akura agenda abyibuha igice cy’umubiri umwe. Ubwo nibwo nabimenye biba ngombwa ko numvise izo nzobere zaje hano ndavuga ngo reka nze hano zimfashe. Ubu hano mpamaze iby’ibyumweru bibiri ndazishimira cyane kuko amafaranga bari kunsha sinari kuyabona.”

Ku ruhande rw’ababyeyi, Twibanire Olive wo mu Murenge wa Kigarama yavuze ko yavuje umwana we indwara yitwa ‘Hernia’ ku buntu, ibintu atari kubona mu bushobozi bwe.
Ati “Bamwakiriye neza, bamusuzuma, bamukorera ibizamini byose kandi ntacyo natanze. Indwara yari yarifashe abyimba igitsina cyo hasi ako hejuru kagahengamira uruhande rumwe none nabonye bamukoreye nta kibazo nta kimwe. Ibi ni ibikorwa bikomeye cyane ku baturage natwe b’amikoro make.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi avuga ko batanze umusanzu ukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Ni gikorwa gikomeye, ni serivise mwatanze ku baturage bacu, ndashima ubufatanye n’Inzego z’umutekano mu bikorwa bigiye bitandukanye yaba umutekano no kuvura abaturage; ni bikorwa duha agaciro kandi binafasha kuzamura imibereho y’abaturage.”
Iki gikorwa cyo kuvura ku buntu abaturage bo muri Kirehe kigaragaza icyuho gikomeye mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere mu bice by’icyaro, ariko nanone gitanga icyizere ko ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye bushobora kuzana ibisubizo bifatika.
Ku baturage ba Kirehe, si ubuvuzi gusa bahawe, ahubwo ni icyizere gishya cyo kongera kubaho neza icyizere cy’uko n’iyo ubushobozi buke bwabaho kubera Ubuyobozi bwiza; ubuzima bushobora gusubira ku murongo.
Mu Karere ka Kirehe, uretse ubuvuzi, Ingabo z’u Rwanda zikomeje no gushyira mu bikorwa indi mishinga irimo kugeza amazi ku baturage bo mu Mudugudu wa Mitako mu Murenge wa Nyamugali, ndetse no gufasha abahuye n’amapfa kubona ibikoresho byo kuhira.
