Yambuwe ay’icumbi bamufatiyeho imbunda: Urugendo rwa Senateri Dr Uwamariya n’insanganya yo muri Afurika y’Epfo

Senateri Dr. Uwamariya Valentine yatangaje ko umutekano w’u Rwanda uhambaye, atanga urugero rw’ibyamubayeho ubwo yigaga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Afurika y’Epfo. Yavuye kubikuza amafaranga yo kwishyura icumbi, abajura bamufatiraho imbunda n’icyuma yose barayatwara.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro na RBA cyibanze ku buto bwe n’inshingano yakoze nyuma yo kwiga.

Dr. Uwamariya yavutse muri Gicurasi 1971. Yakundaga kujya kwa nyirarume wari umwarimu mu wa gatatu w’amashuri abanza na nyina wabo, akanga kumusiga wenyine mu nzu kuko yari akiri muto atarageza imyaka yo gutangira, bakicarana mu ishuri.

Ati “Kubera kwicara mu ishuri rye yigishaga mu mwaka wa gatatu nagiye gutangira umwaka wa mbere w’amashuri nzi gusoma no kwandika byose, nzi mara, ngira ngo abana benshi batinya mara, biranabagora, nzi kwandika neza ku buryo iyaba byarashobokaga nari gusimbukira no mu wa gatatu nkaba nawiga.”

Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Shangi, ayisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille i Nyamasheke

Yasobanuye ko byatumye yumva azaba umwarimu, ndetse muri bakuru be havamo abandi barimu babiri.

Ati “Igihe cyacu twumvaga akazi ari mwarimu ibindi bya dogiteri n’ibindi byaje nyuma uko ibihe bigenda bisimburana ariko ba bana bavuga ngo nzaba umupilote, dogiteri, wapi.”

Dr. Uwamariya yasobanuye ko ababyeyi be bari basobanukiwe ibintu byose ku buryo batari kumwemerera gusiba ishuri.

Yakuriye mu muryango w’abakirisitu, aba mu muryango w’Abasaveri ndetse gusiba Misa bikaba ikosa rikomeye.

Ati “Icyo gihe ntabwo hariho gushishikariza abantu kwiga, byaterwaga n’uko umuryango wabyumvise, ukohereza umwana mu ishuri.”

Mu Rwanda rwa mbere ya 1994 kujya mu mashuri yisumbuye byahabwaga abemerewe, bivuze ko mu kigo cy’amashuri havaga mbarwa, bitandukanye n’uko uyu munsi abana biga utsinze agakomeza mu byiciro byose ashaka.

Dr. Uwamariya ati “Narangije imyaka umunani sinemererwa [kujya mu yisumbuye] kandi nitwa ngo ndi umuhanga […] uhita ucika intege burundu ariko byabaye ngombwa ko niga imyaka icyenda mu mashuri abanza. Wumvaga wenda aho uzagarukira uzabasha kuba mwarimu.”

Mu gihe cye hari hari icyitwa CERAI abantu bigagamo imyuga y’igihe gito bakabona kujya hanze kwirwanaho.

Ati “Narasibiye ariko nsibira nabi. Nigaga nka rimwe mu cyumweru. Kurenganya umwana muto ni bibi. Ucika intege ariko nagize amahirwe umwaka ukurikiyeho njya kwiga mu Babikira i Nyamasheke ariko na bwo kubera cya kintu cyo gucika intege amashuri yisumbuye ntabwo nayize numva mfite ishyaka nk’iryo nari mfite.”

Dr. Uwamariya yarangije amashuri yisumbuye mu 1993, mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi yaratangiye muri Kaminuza i Butare ahamaze amezi make, ndetse mu 1995 ajya kuhakomereza amasomo ya kaminuza.

Yasobanuye ko muri iki cyiciro nta mbogamizi yahuye na zo ndetse yongeye gukunda ishuri. Yatangiye mu 1995, arangiza mu 1999, mu 2000 ahita atangira kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Imiryango ibanye neza ni 80%…

Mu 2023, Dr. Uwamariya Valentine yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ndetse kuri we asanga imiryango 80% nubwo hataburamo ibibazo bimwe na bimwe bikomeye.

Ati “Umuryango wacu ni mwiza. Cyane cyane muri iyi minsi biravugwa ngo umuryango umeze nabi, ingo zirasenyuka, ibibazo birahari, imyitwarire y’abana, ibyo birahari. Ariko ushyize ku ijanisha, 80% by’ingo z’Abanyarwanda zibayeho neza. Kubera ko uvuze ngo umuryango ubayeho nabi ni nk’aho ari nta n’igihugu gihari.”

Mu bibazo bikigaragara mu muryango harimo urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, abangavu baterwa inda zitateganyijwe, imiryango imwe ikennye n’ibindi.

Ati “Buriya ujya kumenya ikibazo amazi yarenze inkombe. Ni ryo somo nakuyeyo. Ni ukuvuga ngo niba bitangiye ababyeyi bombi batumvikana bihera mu cyumba biherereye bikazagera aho bigaturika.”

“Iyo uyoboye Minisiteri ujya kubimenya byaturitse kandi iyo byamaze guturika ni bibi cyane biba byamaze kugera ku bana, ingaruka zabagezeho, ni ho biremereye.”

Yavuze ko ibanga mu muryango ari ngombwa kuko iyo byasohotse kubigarura inyuma biba bigoye.

Dr. Uwamariya yahamije ko buri muryango ukwiye kugira kirazira zawo kandi abawugize bakikemurira ibibazo mbere yo kubitumiramo abandi bantu ngo bajye kubunga.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.

Ibidukikije bigendera kuri siyansi…

Dr. Uwamariya yinjiye muri Minisiteri y’Ibidukikije mu 2024 ndetse ahamya ko amategeko na gahunda zose zishyirwaho bishingira kuri siyansi.

Yifashishije gahunda yo gupima imyotsi mu binyabiziga, yavuze ko habanza kureba icyo siyansi ivuga ku mwuka usohoka mu binyabiziga n’ibyo wangiza ku buzima bw’abantu.

Yashimangiye ko iyi myuka yatumaga abantu barwara indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, ndetse ibinyabutabire bisangwamo ugasanga bishobora gutera indwara nka kanseri n’izindi.

Ati “Buriya ikibazo cy’ibidukikije hari politiki ziba zireba igihugu ariko zubakiye kuri politiki mpuzamahanga kuko ikirere kirafunguye ibibereye mu Rwanda bigira ingaruka n’ahandi. Bisaba rero ko muba muzi ibiri kuba ahandi, ikibitera, ni ho navuze ngo hazamo siyansi.”

Mu Burezi yahabaye imyaka myinshi…

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w’Uburezi ariko mbere yari yarabaye muri Rwanda Polytechnic ndetse yanigishije muri Kaminuza y’u Rwanda ubutabire (chimie).

Yasobanye ko mu bihe byo kwigisha umuntu aba akora ibyo azi kandi ashobora kwerekana ku buryo nta kigoye kirimo.

Ati “Rwanda Polytechnic yarandyoheye cyane. Namazemo igihe gito [umwaka] ariko nza gusanga siyanse nize, ngeze muri Rwanda Polytechnic narayikunze cyane kuko ho ni ibikoreka, ni ibifatika, …ariko na yo ikubakira kuri siyansi.”

“Hari igihe bavugaga ngo umuntu ujya kwiga imyuga ni uwatsinzwe. Ntabwo ushobora kwiga Rwanda Polytechnic utari umuhanga muri siyansi cyane cyane mu mibare n’ubugenge.”

Yasobanuye ko yageze muri Minisiteri y’Uburezi agomba kureberera ibyiciro byose by’amashuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza kuri kaminuza.

Ati “Icyiza cy’uburezi, bihindura ubuzima bw’umuntu ubireba. Nk’ubu umwana utangiye ari muto ukabona atangiye kwandika, akabara rimwe, agateranya, ubona umuntu ahinduka umureba ugahita ubona ko hari ikintu uri kumumarira. Uburezi rero buragoye ariko ni na bwo buzima bw’igihugu kuko byubaka umuntu.”

Yafatiweho imbunda n’icyuma bamwambura amafaranga…

Dr. Uwamariya yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Afurika y’Epfo, igihugu kibamo ubwicanyi n’ubujura bwitawaje intwaro. N’uyu munsi umuntu waho ntatinya kurasa undi cyangwa kumutera ibyuma agamije kumwambura ibyo afite.

Imibare ya Polisi igaragaza ko mu mezi atatu [Mata-Kamena] mu 2023, ibyaha by’ubwicanyi byari 149.806, ibindi by’ubugizi bwa nabi bwibasira imitungo y’abantu byari 26.814, ibirimo iby’ubujura byo byari 107.536. Nk’iby’abantu biba imodoka byo byari birenze ibihumbi 20.

Dr. Uwamariya yavuze ko umunsi umwe yagombaga kwishyura icumbi ry’aho yabaga yiga, ajya gufata amafaranga kuri ATM yo mu kigo ariko kuko hari ayo atagombaga kurenza, andi ajya kuyafata kuri banki.

Ati “Amafaranga yari yaje atinze kuko twishyuriwe na Leta kandi itariki mbona igeze njya kuyafata kuri banki ayari asigaye. Nasohotse umwe ari aha anyereka icyuma undi anyereka imbunda. Ndabahereza, icyo nakoze naragiye mbona ninjiye muri campus amahoro.”

Ahantu hose ngo hari amatangazo avuga ko niba uhuye n’abajura ubarekera ibyo bashaka kukwambura utabarwanyije kuko kubigerageza byatumaga bica umuntu.

Dr. Uwamariya yashimangiye ko u Rwanda rutekanye nubwo habaho ubujura bworoshye nab bwo polisi igahita atabara.

Ati “Ariko ikintu bita umutekano ntabwo ushobora kukigereranya n’uwo mu bindi bihugu. Nka Afurika y’Epfo rwose wagombaga kwigengesera, hari aho wajyaga guhaha niba ufite n’akantu k’agaciro ukagakuramo ukagasiga ukajyana amafaranga make urahahisha ugahita wongera ukagaruka.”

Ku wa 21 Ukwakira 2025, ni bwo Dr. Uwamariya yagizwe Umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubutabire, yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo, n’iy’ikirenga yakuye muri kaminuza IHE-Delft.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *