GATSIBO: Babangamiwe no kuba bakwa amafaranga y’irondo bakanarirara.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitinda, mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe n’uburyo bishyuzwa amafaranga y’irondo kandi bakanarirara, ibyo babonamo akarengane gakomeye.

Aba baturage bavuga ko buri rugo rwishyuzwa amafaranga ari hagati y’i 1000 na 2000 buri kwezi yo kwishyura abakora irondo, nyamara ngo n’ubundi bagasabwa kurirara ubwabo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano yagize ati: “Twishyuzwa ibihumbi bibiri by’irondo buri kwezi. Uretse kuba tuyatanga, banadusaba no kurirara. Niba twishyura kuki natwe turara irondo? Aya mafaranga ajya he?”

Undi muturage wo muri Gitinda yagize ati: “Iyo utayatanze barakwandika ngo uri mu bananiranye. Turasaba ko ubuyobozi budufasha bukadukemurira iki kibazo.”

Mu kiganiro na AkageraBulletin, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bidakwiye ko abaturage basabwa kwishyura amafaranga y’irondo bakanarirara.

Yagize ati: “Ntibishoboka ko umuturage yishyura amafaranga y’irondo yarangiza akanarirara. Iyo abaturage bemeranyijwe ku musanzu wo guhemba irondo ry’umwuga, abo bishyurwe ni bo bashinzwe kurirara. Nta muturage ukwiye guhatirwa gukora byombi. Tugiye gukurikirana iki kibazo cyo mu Kagari ka Gitinda, ababirimo bazabibazwe na cyane ko nta buyobozi bwabibatumye.”

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye akarengane nk’ako, ndetse asaba inzego z’ibanze gukorera mu mucyo no kubahiriza amabwiriza agenga irondo ry’umwuga.Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko umusanzu w’irondo ugenwa n’Inteko y’Abaturage ku Mudugudu.Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bugiye gukora ubugenzuzi mu Kagari ka Gitinda kugira ngo hamenyekane ukuri ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ivan Damascene IRADUKUNDA I Gatsibo

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *