NYAGATARE/Katabagemu: Ba Mudugudu bashimiwe kubera kwitwara neza mu mihigo bahabwa indangamanota.
Mu birori byabereye ku biro by’Akagari ka Kigarama, ba Mudugudu 9 bahize abandi muri buri Kagari nibo bahembwe nyuma yo kwitwara neza mu mihigo y’igihembwe cy’umwaka wa 2026Bamwe muri ba Mudugudu bahembwe bagaragaje ibanga bakoresheje kugira ngo babashe kwesa imihigo ndetse bemeza ko bazakomeza kwesa imihigo babifashijwemo n’izi ndangamanota bahawe.
Nkundimana Josee Emmy Godfrey Umuyobozi w’Umudugudu w’Igitego mu Kagari ka Rubira yavuze ko ibihembo bahabwa nka ba Mudugudu bibafasha gukomeza kwesa imihigo bafatanyije n’abo bayobora kuko aribo babikesha.
Ubuhamya bwa Mudugdu:
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu MUTESI Hope yashimangiye ko bari mu marushanwa yo kugira Imidugudu Itarangwamo Icyaha mu Karere ka Nyagatare bityo bakoresha ubu buryo kandi babona ko buzatanga umusaruro.Yagize ati:” Iyo umuntu akoze neza agomba gushimirwa,buri gihembwe dufata umwanya wo kwisuzuma abakoze neza bagashimirwa abakoze nabi nabo bakagirwa inama.
Turashaka kubaka Katabagemu iteye imbere mu bukungu,mu mibereho myiza kandi tuzabigeraho dufatanyije twese”.
Mu ijambo rye, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Bwana Matsiko Gonzague, yashimiye aba ba Mudugudu avuga ko ari bo pfundo ry’iterambere ndetse anaboneraho gusaba abataritwaye neza mu mihigo y’igihembwe gishize gushyiramo imbaraga bakabikosora mu mihigo ikurikira.
Yagize ati:”gutanga indangamanota bigenda no kubazwa inshingano kuko ntabwo zibazwa abaturage bo mu nzego zo hejuru kuko biri muri gahunda y’igihugu.Icyo nasaba abaturage bumve ko amanota umudugudu wabo wabonye ari aya buri wese atari aya Mudugudu gusa,ikindi kandi ababaye aba mbere bakomereze aho ejo batisanga basubiye inyuma”.
Visi Meya yakomeje avuga ko ubu buryo bwo gutanga Indangamanota butanga umusaruro aho yatanze urugero rw’Umudugudu wa Gakoma mu Murenge wa Karangazi wabaye umudugudu utarangwamo icyaha ku rwego rw’Igihugu bityo asaba ko n’iyindi Midugudu yo muri Nyagatare bityo agaragaza ko bifuza ko n’iyindi Midugudu yaba intangarugero.
Abayobozi bahembwe bakaba bahawe amagare,imbabura,inka na Televisiyo. Umurenge wa Katabagemu ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare ukaba ufite Utugari 9 n’Imidugudu 47. Uyu Murenge ukomeje kwihuta mu iterambere rishingiye ku buhinzi, ubworozi n’umutekano w’abaturage.
Ivan Damascene Iradukunda I Nyagatare



Leave a Reply