Hari abantu benshi batekereza ko kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri by’inzoga bidashobora kugira ingaruka ku buryo batwara ibinyabiziga. Hari n’abavuga bati: “Ntabwo nasinze, nshoboye gutwara.” Nyamara, buri mwaka hari imiryango itakaza abayo, abana bagasigara ari imfubyi, abandi bagakomereka kubera icyemezo kimwe gusa cyo gufata imodoka cyangwa moto nyuma yo kunywa inzoga.
Ese koko amasegonda make yo kwinezeza akwiye gushyirwa imbere y’ubuzima bw’abantu?
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko gutwara wanyoye inzoga ari imwe mu mpamvu zikomeye ziteza impanuka zo mu muhanda. Inzoga zigabanya ubushobozi bwo gutekereza neza, kwitegereza ibyago bishobora kuvuka no gufata ibyemezo byihuse. Umushoferi cyangwa umumotari wanyoye aba ashobora gutinda gukanda feri, kutabona neza ibimenyetso byo mu muhanda cyangwa gukora amakosa ashobora kuvamo impanuka ikomeye.
Iyo umuntu yanyoye inzoga agafata volante, ntabwo aba ashyize ubuzima bwe mu kaga gusa, ahubwo aba anashyize mu kaga abagenzi atwaye, abanyamaguru, abatwara amagare, abamotari ndetse n’ibindi binyabiziga bihuriye mu muhanda. Impanuka imwe ishobora gusenya ubuzima bw’umuryango wose mu kanya gato.
Mu Rwanda, ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bukomeje gushishikariza abantu guhindura imyumvire bakagira umutekano wo mu muhanda umuco, aho kuba ukubahiriza amategeko kubera gutinya ibihano gusa. Polisi ishimangira ko umushoferi nyawe ari ufata icyemezo cyo kudatwara igihe yanyoye inzoga.
Amategeko mashya agenga imikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo. Umuntu usanganwe urugero rw’inzoga mu maraso rurenze urwemewe n’amategeko aba akoze icyaha kandi ashobora guhanishwa amande cyangwa igifungo bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze. Abatwara imodoka zitwara abagenzi, abanyeshuri, ba mukerarugendo cyangwa imizigo iremereye bahanishwa ibihano bikarishye kurushaho kubera uburemere bw’ingaruka bashobora guteza.
Nanone kandi, umuntu wanze gupimwa ngo hamenyekane niba yanyoye inzoga cyangwa atazinyoye na we ashobora guhanwa n’amategeko. Ibi byashyizweho kugira ngo hatagira uwihisha amategeko cyangwa ushaka guhunga inshingano ze igihe aketsweho gutwara yanyoye ibisindisha.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira impanuka mbere y’uko zibaho. Amategeko ntabwo yashyizweho kugira ngo ahane gusa, ahubwo yashyizweho kugira ngo arinde ubuzima bw’abanyarwanda n’abakoresha umuhanda bose.
Niba uteganya kunywa inzoga, teganya n’uburyo bwo gutaha butagusaba gutwara. Koresha imodoka zitwara abagenzi, taxi, usabe inshuti itanyoye kugutwara cyangwa utegereze kugeza igihe uzaba ushoboye gutwara neza. Icyemezo cyo kudatwara wanyoye ni cyo kimenyetso nyakuri cy’ubwenge, ubunyamwuga n’urukundo ukunda ubuzima.
Buri gihe iyo umuntu afashwe atwaye yanyoye inzoga, hari ababifata nk’igihano gikomeye. Ariko ukuri ni uko igihano gikomeye kurusha ibindi ari uguteza impanuka igahitana ubuzima bw’inzirakarengane cyangwa igasiga abantu bafite ubumuga ubuzima bwabo bwose.
Mbere yo gufata urufunguzo rw’imodoka cyangwa rwa moto nyuma yo kunywa inzoga, banza wibaze uti: “Ese niteguye gushyira ubuzima bwanjye n’ubw’abandi mu kaga?” Niba igisubizo ari oya, hitamo kudatwara.
Ubuzima ntibugira reserve. Inzoga zirashira, ibirori birarangira, ariko ubuzima bwatakaye ntibugaruka. Hitamo gutaha amahoro, hitamo kurinda ubuzima, hitamo kutanywa ngo utware.
Leave a Reply