MVUKIYEHE Celestin w’imyaka 78 wo mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Gitinda mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibp avuga ko kuri ubu abayeho mu buzima bubi nyuma yuko umugore we w’isezerano amugurishirije isambu yose akayimara none kuri ubu aba mu kazu gato katanakingwa.
Aganira n’ Umunyamakuru w’ Akagerabulletin yagize ati: “Ikibazo mfite nuko ndi kuba ahantu hameze gutya urabona ko aka kazu ni gato ndetse yewe nta n’urugi rubaho kandi byitwa ngo mfite umugore twasezeranye.Yangurishirije imirima yose yarayimaze kandi nta hantu na hamwe nigeze musinyira nk’umugabo we ndetse nabibwiye n’abayobozi bantera utwatsi.” Yakomeje agira ati: “Icyo nsaba nuko bandwanaho nkabona aho kurambika umusaya hameze neza kuko mbayeho nabi cyane pe.”Bamwe mu baturany be nabo bavuga ko abayeho nabi nyamara yari asanzwe afite imitungo bagasanga hari icyo akwiye gufashwa.
Bati: “Uyu musaza abayeho nabi pe nyuma yo gushwana n’umugore,ubuzima abayemo si bwiza namwe nk’abanyamakuru nimurebe ahantu aba ahubwo twibaza abayobozi bacu ubu ntibamubona koko?Twamusabira ko yafashwa akava muri ubu buzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu SEKANYANGE Jean Leonard yavuze ko bidakwiye ko umwe mu bashakanye yagurisha umutungo bombi badasinye icyakora yemera ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.
Yagize ati: “Ntabwo byumvikana uburyo umwe mu basezeranye yagurisha umutungo undi adahari kuko bisigaye bikorerwa kwa Noteri kandi bagatumwa icyemezo cy’uko basezeranye rero uwaba warahaguze yahomba. Tugiye gukurikirana turebe uko bihagaze maze tubafashe.”
Mvukiyehe Celestin asanzwe afite abana 6 ariko bose bakaba ntawe ubana nawe bityo agaheraho asaba ko yarenganurwa na cyane ko isambu ye yose yigabijwe n’umugore akayigurisha ibyo abonamo akarengane yakorewe n’uwo bashakanye.
Ivan Damascene IRADUKUNDA I Nyagihanga mu karere ka Gatsibo.
Leave a Reply