Ikigo cya Meta kiri kubona ubwiyongere bwo hejuru mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga ryacyo ry’ubwenge buhangano ryagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu kiganiro cyo gutangaza amakuru y’igihembwe cya mbere cya 2026, iki kigo cyatangaje ko ikoranabuhanga ryacyo rya AI rikoreshwa mu bucuruzi, ubu rifasha mu biganiro bigera kuri miliyoni 10 mu cyumweru, bikaba byaravuye kuri miliyoni imwe gusa mu ntangiriro za 2025.
Nubwo ubu iri koranabuhanga rikoreshwa ku buntu ku bigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse kugira ngo rigere ahantu henshi, Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko bafite gahunda yo gushyiraho uburyo burambye bwo kujya yishyuza iri koranabuhanga mu gihe kiri imbere.
Iki kigo kandi kiri kubona impinduka igaragara mu ikoranabuhanga rya AI ryacyo ryifashishwa mu gukora amatangazo yamamaza, by’umwihariko icyiciro gishya cya Muse Spark.
Abakora ibijyanye no kwamamaza basaga miliyoni umunani ubu bari gukoresha nibura kimwe mu byiciro bihari bifasha mu guhanga muri uru rwego.
Iri koranabuhanga riri kuzana umusaruro ufatika, kuko abamamaza bagerageje icyiciro gishya cyo gukora amashusho , babonye inyungu yisumbuye ku rugero rwa 3%.
Mu rwego rw’imari, Meta yagize inyungu mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho porogaramu zayo zinjije miliyoni 885$, ahanini biturutse ku butumwa bwishyurwa kuri WhatsApp no ku mafaranga atangwa n’abafatabuguzi bashya kuri porogaramu zayo cyangwa serivisi zihariye.
Muri rusange, iki kigo cyatangaje inyungu ya miliyari 26,8$; akaba yariyongereye avuye kuri miliyari 16,6$ mu gihe nk’iki mu mwaka wabanje. Amafaranga yose yinjiye yageze kuri miliyari 56,3$, angana n’izamuka rya 33% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Leave a Reply