Inama za Senateri Dr Uwamariya ku rubyiruko rwifuza gushinga urugo

Senateri Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kugira ngo abato bashaka gushinga ingo bagomba kubanza kumenyana ariko bakamenya kwihanganira imbogamizi zishobora kuvuka mu rugo.

Yabigarutseho mu kiganiro cya RBA cyatambutse ku wa 4 Gicurasi 2026.

Iseyuka ry’imiryango yiganjemo iy’abato ni kimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho ahateraniye abantu benshi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.

Senateri Dr Uwamariya yabwiye urubyiruko ko rusabwa kubanza gufata umwanya wo kumvikana ku buzima bagiye kubanamo.

Ati “Inama nabagira ni ukubanza kwitonda mukagira ibyo mwumvikana n’uwo muzabana, mugafata umwanya ntimuhutireho. Tujya twumva ngo hari abana baza bakabwira ababyeyi ngo n’itariki twayishyizeho ntabwo mwabaganirije, nta kindi mwateguye, ntimuzi aho muhera, mbese mwahuriye ahantu mufata gahunda.”

Yavuze ko kimwe mu bigomba kuranga abashakanye ari ukwihanganira imbogamizi z’ubuzima busanzwe.

Ati “Ubundi bisaba ko ufata umwanya ukamenya uwo mugiye kubana, mukaganira mukagira ibyo mwumvikanaho ariko igikomeye kurushaho, ukazamenya kwihangana. Za mbogamizi mwambazaga mu buzima busanzwe ntizikuraho n’imbogamizi mu kubaka umuryango. Hazamo ibibazo by’ubukungu, uburwayi, ibibazo bitandukanye.”

Dr Uwamariya yashimangiye ko iyo umuntu yiyemeje kubana n’umuntu basangira ibyiza n’ibibi ariko cyane cyane bafatanya kubivamo kubera ko nta wifuza kubaho nabi.

Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics report 2025 yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko mu 2025 ingo zanditswe muri sisiteme ko zahawe gatanya ari 4.479. Muri zo 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko mu 2025.

Umubare munini w’ingo zahawe gatanya zanditswe muri sisiteme mu 2025 ni izo mu Mujyi wa Kigali zigera kuri 1.199, hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite ingo 1.011 zahanye gatanya.

Mu Ntara y’Amajyepfo ingo z’abahanye gatanya ni 976, iy’Iburengerazuba handitswemo ingo z’abahanye gatanya 669, mu gihe mu Majyaruguru ari 592.

Imibare igaragaza ko abo inkiko zahaye gatanya mu 2024 ari ingo 1.068, mu gihe ingo 782 zazihawe mu 2023.

Yisangize Abandi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *